Uko wahagera

Ubwumwe bwa Buraya Bwamaganye Leta y’Uburundi


Perezida w'Uburundi Pierre Nkurunziza
Perezida w'Uburundi Pierre Nkurunziza

Inteko Ishinga Amategeko y’ Ubumwe bw’Uburayi yatoye umwanzuro wamagana Leta y’Uburundi wemeza ko icyo gihugu gikomeje kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu gihe hateganijwe amatora mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Uwo mwanzuro wemejwe kuri uyu wa kane uvuga ko abadepite b’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bahangayikishijwe no gutera ubwoba, gutoteza no gufata mu buryo budakurikije amategeko abanyamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi. Uwo mwanzuro wemeza ko itangazamakuru muri icyo gihugu rikorera mu bwoba kandi umwuka uharangwa utatuma haba amatora yizewe.

Ubutegetsi bw’ Uburundi ntibwabonetse ngo buvuge kuri uyu mwanzuro. Gusa mu minsi yashize, Leta y’Uburundi yakunze guhakana ibyo byose, ivuga ko idapfukirana itangazamakuru kandi itabangamira uburenganzira bwa muntu.

Ibinengwa muri uyu mwanzuro w’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bije byiyongera ku byanenzwe n’ibindi bihugu binyuranye. Mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize, icyegeranyo cyasohowe n’Umuryango w’Abibumbye cyavuze ko uko amatora agenda yegereza mu Burundi hashobora kuvuka izindi mvururu n’itotezwa ry’abadashigikiye ishyaka riri ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG