Uko wahagera

Norvege Izakira Abimukira 600 Bari mu Rwanda Bavuye muri Libiya


Abimukira b'abanyafrika batabawe muri Libiya.
Abimukira b'abanyafrika batabawe muri Libiya.

Igihugu cya Noruveje cyavuze ko cyiteguye kwakira impunzi zisaba ubuhungiro 600 kuri 800 zirimo izoherejwe mu Rwanda zivanywe muri Libiya. Ibyo bizakorwa muri uyu mwaka wa 2020.

Ibi, icyo gihugu kibikoze mu rwego rwo gufasha guhagarika imfu za hato na hato z’abimukira bagwa mu Nyanja ya Mediterane bambuka bashaka kujya ku mugabane w’Uburayi.

Avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press, ministiri ufite mu nshingano ze ikibazo cy’abimukira wa Noruveje Joaran Kallmyr yavuze ko, bashishikajwe no gufasha abimukira bazanywa mu buryo butekanye kandi bubereye.

Kuva mu mwaka 2015, umubare munini w’abimukira watumye ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe w’ibihugu by’iburayi buhagarika impunzi ndetse n’abandi bimukira bageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Ikindi gihugu cyamaze gutangaza ko kizakira impunzi ziri mu Rwanda ni Suwede. Ibyo byatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa Gatatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG